murengerantwari.unblog.fr

 

Le Mediateur Umuhuza

Latest comments across all posts

Articles récents

RDI na RNC zashyize „opposition nyarwanda“ mu kigeragezo!

RDI na RNC zashyize „opposition nyarwanda“ mu kigeragezo! dialogue237.vignettedialogue233.vignette dans dialogue279.vignetteDialogue Inter Rwandais comme Cadre de collaboration. Ariko se yonyine irahagije?

Aya mashyaka uko ari abiri, RNC na RDI, yavutse mu gihe kimwe. Iyo witegereje imiterere yayo, kimwe n’abayashinze, wasanga atandukanye cyane. Ntabwo rero kureba imisusire y’inyito bihagije kugira ngo ube wekeka ko aya mashyaka amaze umwaka yinjiye mu kibuga cyo kurwanya FPR yaba ari impanga! N’ubwo ariko RNC na RDI bitandukanye cyane, ariko kandi bifite icyo bihuriyeho gikomeye. Kuva ayo mashyaka yakwinjira mu kibuga, yagize uruhare rukomeye mu kudurumbanya abashaka kwibohoza igitugu cya Kagame na FPR ye.

 

Ese koko byaba byari mu ntego z’abashinze aya mashyaka kudurumbanya inkundura yo kwibohora igitugu? Hari ibimenyetso byinshi bagaragaza ku kudurumbanya abiyita opposition atari yo ntego yari igamijwe na ba Bwana Twagiramungu Faustin na Theogene Rudasingwa n’abasangirangendo babo. Aba bayobozi b’amashyaka bashobora kuba bifitiye inenge zabo zisanzwe, ariko kudurumbanya abibohora sicyo bari bagamije. Aribyo ndetse wasanga icyo bari bagamije ari ukuzana amaraso mashya mu bashaka kwibohora. Byapfiriyehe rero kugira ngo intego zabo nziza zigaragare nko kudurumbanya Opposition?

 

Nta gushidikanya ko ikosa rinini ribarwa kuri iyo opposition ubwayo. Amashyaka RDI na RNC yaje yibwira ko asanze Opposition ifashe, ariko ntiyamenye ko iyo Opposition yari ikomeye hejuru nk’amase. Birakwiye ko Twagiramungu na Rudasingwa n’abo bafatanyije bahindura ingendo mu mikoranire yabo n’abasanzwe bavuga ko ari opposition, bakamenya ko iyo usanze umurwayi wirinda kumuhutaza, ahubwo ukagerageza kumurwaza kugira ngo nakira mubashe gufatanya.

 

Birazwi bihagije kandi nta banga ririmo,  abiyita opposition  ifite muri gahunda zayo kurwanya FPR bifitemo intege nke cyane. Ntabwo rero RDI na RNC aribo baje basopanya nk’uko ubu bivugwa, ahubwo bibeshye kubo basanze, bityo ntibamenya uburyo bukwiye bwo gukorana nabo. Icyakurikiye iyo myitwarire muri politiki ni uko byose byasandaye, gukorana bikaba ikizami, ubu opposition ikaba isa nk’iyarushijeho kunegekara, mu gihe FPR yo iri kubyinira ku rukoma. Reka turebere hamwe bimwe mu bigaragaza intege nke za opposition RDI na RNC baje basanga:

 

1. Igitekerezo ndakuka „Dialogue Inter Rwandais Hautement Inclusif »

 

Imyaka iyingayinga icumi irashize hatangangiye muri opposition nyarwanda ikiswe Dialogue Inter Rwandais. Ku badasobanukiwe, cyane cyane abaje vuba aribo RDI na RNC, bashobora gukeka ko DIR (Dialogue Inter Rwandais) cyangwa se DIRHI ari ikintu cyoroshye, ariko siko biteye. Ahubwo ndetse RNC na RDI birengagije DIR baba barashe hasi ku buryo bukomeye. Dialogue rero si inama y’umushyikirano isanzwe nk’uko bashobora kubyibwira. Dialogue Inter Rwandais yahindutse réseaux d’influence ikomeye cyane amashyaka ya Opposition na Societé civile bamaze kumenyera. Initiative ya DIR itangira na FPR ubwayo ntiyari iyihejweho, ndetse akenshi leta y’u Rwanda yagiye isabwa kuyitabira. Leta ya Kigali yabanje gusuzugura DIR igira ngo ni uguhuzagurika kwari gusanzwe muri Opposition, ariko yaje kubona nyuma ko yahushije cyane igihe isuzuguye iyo initiative. Abategetsi b’i Kigali nibwo batangiye tactique y’icyo bise inama z’imishyikirano, ariko byari impitagihe, kuko DIR yagiye irushaho gukomeza umurego. Icyakurikiye ibyo ni uko FPR yatangiye kujya yohereza abaneka rwihishwa inama za Dialogue, birumvikana ko iyo strategie ari nayo ikomeje muri iki gihe. Gusa réseaux ya DIR yarangije gufata ku buryo bitazorohera na gato FPR kuyisubiza inyuma.

 

Abanyarwanda bashobora kwibaza niba koko hari ibikorwa bifatika Dialogue Inter Rwandais igeraho. Abasuzugura DIR bari muri opposition bayigereranya no gukopera ibyabaye muri Congo mu myaka yashize ni uko bibeshya cyane. Ibikorwa DIR igeraho bishoboa kudahita bigaragarira amaso, ariko ntibyoroshye nk’uko bamwe bashobora kuba babyibwira. Ikintu gikomeye réseaux ya DIR yagezeho ni uko ari rwo rwego kugeza ubu rubasha guhuza abanyarwanda baturutse imihanda yose no mu bihugu byo ku isi bakaganira ku bibazo biri mu gihugu. Abanyarwanda bahurira mu manama, bagasesengura ibibazo bikurikije methode, bagafata n’imyanzuro yo gushyira mu bikorwa. Résolutions zifatwa, amashyaka na Societe civile bataha bose biyemeje kubishyira mu bikorwa mu bayoboke babo aho bari hirya no hino ku isi.

 

Ntabwo ari ngombwa kurondora mu nyandiko ibikorwa byose, gusa icyo abanyarwanda bakwiye kumenya ni uko atari hazard ko Deo Mushayidi na Madame Victoire Ingabire Umuhoza biyemeje kujya gukorera politiki mu gihugu imbere. Ikindi ni uko imyigaragambyo, inyandiko zohererezwa abayoboye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga n’ibindi biba byabanje kuganirwaho bihagije. Ikindi nacyo ni uko mandats d’arrêt cyangwa ibindi bikorwa byamagana ubutegetsi bwa FPR ku rwego mpuzamahanga bisohoka Dialogue Inter Rwandais yabigizemo uruhare rugaragara. Ibyo rero RDI na RNC baje vuba birengagije ko hari abantu bakomeye cyane ku gitekerezo cya Dialogue Inter Rwandais, bakirengagiza ingufu zirimo, nta gushidikanya ko byabagora gukorana n’abandi banyarwanda bamaze kumenyerana bihagije babifashijwemo na  DIR.

 

N’ubwo Dialogue Inter Rwandais imaze kugaragaza ingufu tumaze kuvugaho, birakwiye ko n’intege nke zayo zimenyekana. Ibi kubivugaho si ukugirango FPR ibyitwaze isenya Dialogue kuko byayinaniye, ahubwo ni ukugira ngo amashyaka RNC na RDI abonereho guhindura uburyo bwayo bw’imikoranire n’abandi, bityo ntahinduke intandaro y’akajagari nk’uko bigagara ubu. Intege nke ziboneka muri DIR ni nyinshi, ariko umuntu yavuga ko iby’ingenzi ari ibi :

 

1° Kugira igitekerezo ndakuka :

 

Hari abantu bamaze kubona akamaro Dialogue ifitiye abanyarwanda muri iki gihe, bageraho aho bayihindura igitekerezo ndakuka (idée fixe), yo kuvuga ko DIR ari yo nzira yonyine ishobora gukemura ibibazo by’ U Rwanda. Ndetse bamwe iyo babivuga usanga benda kubishyiramo n’ikintu k’igitugu cyangwa ubufana. Ibyo byagaragariye cyane mu minsi ishize ubwo hari impaka zo kugena itariki yo kwibuka amarorerwa yabaye mu Rwanda. Hari abanyapolitki bamwe (RDI ku isonga), basanze byaba ngombwa ko itariki yo kwibuka yazajya iba iya 6 Mata, ndetse baboneraho n’uburyo bwo gusaba ubutabera bw’Ubufaransa gukomeza akazi kabwo mu guha ubutabera abibasiwe na FPR mu Rwanda. Hari abanyapoliki bamwe basuzuguye initiative yari ivuye i Paris, batangaza ko igikozwe cyose gihuje abantu kitanyuze muri DIR badashobora kukitabira. Icyo kintu cyo kugira igitekerzo kimwe kidakorwaho cyangwa ngo hakirwe ikindi kicyunganira mu by’ukuri bigaragara ko atari umuco wa demokarasi. Byaba bitangaje rero ko Dialogue Inter Rwandais ubu ari yo itangiye kurwanya umuco wa demokarasi n’ubwuzuzanye mu gihugu.

 

2° Umutego wa manipulation !

 

N’ubwo akamaro ka DIR kagaragarira benshi, ariko hari impungenge zikomeye zo kugwa mu mutego wo gucurika abantu (manipulation). Ibyo bishobora gukorwa bitagamije ikintu kibi, ariko rero iyo habuze transparence mu bintu bimwe na bimwe hari igihe bifatwa nko gucurika abantu. Hari ingero zifatika zerekana ko hashobora kubaho umutego muri DIR wo « kumanipula », si ngombwa ko zirondorwa kugira ngo abashobora kugira imigambi mibi batabyuririraho, ariko muri rusange icyo abantu batagombye guhishwa, ni uko mu by’ukuri DIR yagaragara nk’ikifashisho (instrument) ya FDU Inkingi. Nabwo ni ikimenyetso cy’ubwenge abashinze Inkingi bagize, kuko bibasha gutuma intego bafite bagira ababashyigikira mu kuzishyira mu ngiro. Ariko rero iyo ntiyaba impamvu yo gushaka kuyobora abantu uko bo ubwabo babyumva.

 

Birazwi ko hari abayobozi ba DIR batorwa ari nabo bajya ku mugaragaro, ariko ntawe utabona ko Task Force ari abastrateges ba FDU Inkingi bayigize. Harimo gukorana ubwenge nibyo, ariko rero ntibagomba kubwira abantu ngo bahumirize babone ko atariko ibintu biteye. Bikumvikana neza ko RDI cyagwa RNC mu kuba baba bafite indi nzira babona yo gukemura ibibazo biri mu gihugu, baramutse badasobanukiwe neza n’imikorere ya DIR bishobora kuba intandaro y’amakimbirane abantu batobanera igisobanuro, cyane cyane iyo ayo makimbirane ashingiye ku buryo bw’imikorere (methodes).

 

2. Ese koko DIR yaba ariyo kamara ?

 

Kugeza kuri uyu munsi, abashyize imbere Dialogue Inter Rwandais ntibagaragaza neza icyerekezo (vision) bayifitiye, uretse gusubiramo kenshi ko nta yindi nzira izakemura ibibazo by’igihugu uretse iyo. Iyo uterekana neza icyerekezo, birakomeye kugira ngo wemeze abantu ibyo arimo. Niyo mpamvu abakora critiques kuri DIR bibaza kandi bafite ishingiro icyo abitsindagiye kuri DIR nk’inzira y’ibisubizo bagamije kugeraho.

 

Ntibihagije kuvuga ko muri Congo (RDC) habaye DIR bigakemura byinshi, ngo wemeze ko ibibazo bya Kongo byakemurwa nk’iby’u Rwanda. Ikindi kandi nta n’ikigaragaza ko ibibazo bya Kongo byakemutse ngo ni ukubera Dialogue hautement inclusif. Bityo rero abashyize imbere DIR bagombye kurushaho kuyiha vision, ku buryo abantu bamenya neza koko intego igamijwe n’uburyo bayigeraho.

 

Kuganira gusa ntibihagije cyane cyane iyo nta gituma ingoma y’igitugu iri mu gihugu yitabira kuganira n’abayinenga. Abashyize imbere DIR bakwiye kubona ko bikomeye guhamagarira FPR n’abayiyoboye kuganira, mu gihe nta pression ibariho. Dialogue rero yaba ari cyo gisubizo cyonyine ku bibazo by’igihugu ite, mu gihe hadashobora gukorwa pression ifatika ku butegetsi ?

 

Kugeza ubu Dialogue Inter Rwandais yirinze kwinjira mu kibazo cyo kuba yatanga ibisubizo bishobora kuba nk’amabwiriza amashyaka na société civile bakurikiza. Ariko ntibivuga ko mu ibanga Task Force ya DIR idafite ibisubizo byayo inyuza mu ishyaka rya FDU. Birakwiye rero ko habaho transparence niba koko abakomeye kuri DIR bashaka kugira icyo bagezaho abanyarwanda.

 

Ikindi cya nyuma umuntu atabura kwibaza cyane kuri DIR, ni ukutagira continuité (gukomerezaho) mu mikorere, nabyo bishobra kugaragara nka manipulation. Uretse Task Force igizwe n’abantu bahoraho, guhindagura groupes buri mwaka hari abo bishobora kugaragarira nk’aho bihishe ikintu kidasobanutse. Ntabwo umwaka umwe abantu baba bize ku kibazo, ngo umwaka ukurikiyeho haze groupe nshyashya, ngo wemeze ko ibyo ukora birmo continuité, keretse iyo ufite icyo ugamije wowe wenyine ushaka kugeraho wifashishije abandi. Ibyo rero nk’amashyaka mashya aje nka RDI na RNC, baba bagomba gusobanukirwa ibyerekeye iyo mikorere, iyo bibuze kandi niho amakimbirane nayo atangira.

 

3. Ibikorwa nibirute amagambo

 

Umwaka wa 2010 uzaboneka mu mateka nk’umwaka waranze bikomeye politiki y’U Rwanda. Haba imbere mu gihugu, haba na hanze yarwo ku bari muri Opposition. 2010 ni Umwaka utakwibagirana kubera ibikorwa bikomeye cyane cyane bya FDU Inkingi na PDP Imanzi n’abayobozi b’ayo mashyaka aribo Victoire Ingabire Umuhoza na Deo Mushayidi. Ntitwakwibagira kandi n’amashyaka yakoze iyo bwabaga nka PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, Green Party ya Frank Habineza n’andi.

 

Birakwiye nanone ariko ko abantu batibagirwa  igikorwa cyabaye inkurikizi y’inama ya DIRHI yabereye mu Buholandi kuva tariki ya 11 kugeza 13 Kamena muri 2010. Iyo niyo urebye yavuyemo igitekerezo cyo gushyiraho gouvernement ibangikanye n’i ya FPR. Igitekerezo cy’iyo kavumenti cyapfiriye mu igi nk’uko abakurikiye babyibuka. Bityo amashyaka RDI na RNC yifuza nayo ubutegetsi bubangikanye na FPR ( gouvernement parallele) buyobora inkundura yo kwibohora, bakwiye kuzirikana ko icyo gitekerezo gisanzwe, ko ahubwo kubishyira mu bikorwa aribyo byabaye ingorabahizi kubera intege nke ziboneka muri opposition nk’uko twabivuzeho dutangira. Ni iki rero cyakomeje kugora kugeza ubu ishyirwaho rya leta y’inzibacyuho ihanganye na FPR?

 

Nk’uko abantu batagombye kubyibagirwa, nyuma y’inama ya DIRHI yabereye mu Buholandi muri Kamena 2010, igitekerezo cy’ingenzi cyavuye mu bayoboye amashyaka bunguranye inama mu gihe cya sessions za DIR, kwari ugushyiraho Gouvernement y’inzibacyuho igomba guhangana na FPR. Ibyari bimaze gukorerwa Deo Mushayidi na Ingabire Umuhoza mu Rwanda byagaragazaga ko hagomba byihuse ababunganira mu maguru mashya, kuko FPR yari yarakoze ibishoboka byose ku buryo ariyo yiharira amatora yagombaga gutsinda ku bw’igitugu nk’uko bisanzwe. Byaturutse kuki rero kugira ngo guvernoma yateganyijwe ipfire mu igi?

 

Hari impamvu nyinshi zatumye ibyatekerejwe n’abanyapolitiki bidashoboka, ariko iz’ingenzi ni ebyiri:

 

1° Kubura umukuru (leader).

 

Nyuma y’inama yo mu Buholandi, abanyapolitiki bakomeje concertation, baza guhuriza ku kintu ko hagomba umuntu mukuru w’inararibonye waba umukuru wa guvernoma igomba guhangana na FPR. Abanyapolitiki babigiyeho inama, baza guhuriza kuri Faustin Twagiramungu. Imishyikirano yahise itangira ubwo yo kumvisha Twagiramungu ko yakwemera kuba umuntu umukuru wafata ifumba, abandi bagafatanya nawe mu bwubahane n’urukundo rw’igihugu.

 

Muri 2010 Faustin Twagiramungu yari atarashinga ishyaka, bityo kuba ntaho abarizwa muri politiki yagaragara nk’umuntu neutre. Abandi bayoboye amashyaka bamubonagaho ubunararibonye bwa ngombwa ku buryo yayobora guvernoma. Ibiganiro na Twagiramungu muri rusange byaragoranye, kandi icyatumye biruhanya, ni imyumvire inyuranye muri opposition muri rusange. Mu gihe bamwe batekerezaga democratie parlementaire, abandi batekerezaga kuri hierarchie ituruka kuri Prezida ujyana hasi. Birumvikana ko abazanye parlementarisme na Twagiramungu ntiyashatse kwemeranya nabo. Ariko rero icyo Twagiramungu yirengagizaga, ni uko abamusangaga (nouvelle génération cyane cyane), icyo bari bamutegerejeho nta kindi uretse kubabera mukuru, ahasigaye iby’inkundura nibo byarebaga.

 

Byaje kuba ngombwa ko hahindurwa uburyo bwo kumvikanisha ikibazo, Twagiramungu aza kwegerwa abwirwa  hierarchie umuntu yakwita régime présidentiel. Aho niho Twagiramungu yaje kwemera gushyiguka, ariko ishyirwaho rya Guvernoma riza naryo ritangaje, ku buryo bamwe batabyihanganiye.

 

Proposition ya mbere yatanzwe yagaragaramo Twagiramungu nka Prezida w’’iguhugu, na Christian Marara nka Ministre w’intebe. Liste ya Gouvernement yakozwe na Christian Marara, mu by’ukuri yari ikiri umushinga washyikirijwe abayobozi b’andi mashyaka na Societe civile. Reactions zakurikiyeho nizo zatangaje kurushaho! Hari bamwe mu bayobozi b’amashyaka (FDU cyane cyane) bapfuye kubona Twagiramungu nka Prezida, Christian Marara nka Ministre wa mbere, umushinga bahise bawutera utwatsi, ndetse ibyari imishyikirano y’ibanga bihita bitabwa ku karubanda.

 

Ibyo gushyira ku karubanda byakozwe mu by’ukuri na FDU Inkingi. Nyuma abashyigikiye Umwami Kigeli bari bakomeye kuri parlementarisme, babonye Hierachie ituruka kuri Prezida, byabaye ngombwa ko nabo bahita bamagana umushinga wa gouvernement wari umaze kwasaswa na FDU icyo gihe yari igihagarariwe na Eugene Ndahayo (wemezaga ko nta wundi Prezida azi uretse Victoire Ingabire!!!). Umushinga umaze gupfuba utari wanonosorwa byabaye ngombwa ngo Faustin Twagiramungu atangaza ku mugaragaro ko ntaho ahuriye n’ibyo bintu. Kuko urebye byari bibaye nk’ibihindanya isura ye, kimwe n’uko n’abari bashyizwe mu mushinga nabo byabaye ngombwa ko bihutira kwerekana isura nziza, ibya leta ihanganye na FPR birangirira aho!

 

2° Gukunda imyanya mbere yo gukunda igihugu!

 

Ishyirwaho rya guvernoma ihanganye ne FPR mu by’ukuri si igitekerezo cyari kije gituruka mu kirere, ahubwo byaje ari ugushyira mu bikorwa résolutions zari zavuye mu nama ya DIRHI yabereye mu Buholandi muri 2010. Hari ikintu rero ubona gitangaje, kandi cyerekanye isura ya Opposition irwanya FPR ari nabyo biyidindiza cyane: Abanyarwanda bakunda imyanya batagira icyo bamaza, mbere yo gukunda igihugu! Iyo bicyumvikana mbere ko ikigamijwe na gouvernement ihanganye na FPR ari ukurwana inkundura, ngirango nta wari kwifuza no kujya muri iyo leta. Ariko kubera ko iyo uvuze gouvernement hari abakeka ko imyanya yabonetse, byatumye benshi bihutira kwamagana ishyirwaho ryayo, ndetse benshi mu bavuga ko barwanira rubanda bava hasi barwana inkundura yo kuyizimya.

 

Ikindi kandi giteye kumirwa, benshi mu barwanaga iyo inkundura yo guhangana na gouvernement irwanya FPR ni abari barahuriye mu nama ya DIRHI, ndetse bayirangaje imbere. Yego twemere ko gouvernement yashyirwagaho koko harimo n’amashagaga menshi y’abasore barimo, ariko se byari ngombwa ko abantu bavuga ko barwana inkundura bahita bamagana umushinga batari bawuganiraho bihagije? Ibyo rero byerekana isura mbi cyane y’abanyarwanda izirana n’urukundo rw’igihugu, ahubwo hakabaho gushaka kwigaragaza gusa mu bidafite agaciro. Nta wutabona ko iyo guvernoma ikijyaho, cyangwa se hakajyaho ubundi buryo bwo guhangana na FPR ku buryo bugaragara, biba byarahinduye imigendekere y’amatora ya Prezida mu Rwanda cyangwa imigendekere ya politiki nyuma y’amatora. Nyamara nyuma y’amatora yo muri 2010 wagira ngo ahubwo opposition niho yabonye akanya ko kwisinzirira, hanyuma FPR iboneraho nayo uburyo bwo kwirara mu banyarwanda bari hanze ibashukisha ubuhendabana.

 

Opposition idafite organisation ihwitse ikomeza kugwa mu mitego myinshi. Ni iyo mitego kandi usanga muri iki gihe RNC na RDI bakomeje kugwamo, kuko ntibyumvikana ko abantu bahangana kandi bavuga ko bahuje intego! Ni ikimenyetso kibi muri opposition, n’ayo mashyaka mashya ariyo RDIna RNC niba atarenze iyo mitego, nta kintu gifatika kizashobora guhinduka.

 

Umwanzuro: urukundo rw’igihugu mbere na mbere.

 

Kera Dominiko Mbonyumutwa bamubajije niba bitaramubabaje kubona akurwa ku mwanya wa Prezida wa Repubulika akimukira Gregoire Kayibanda, asubiza ko yabyakiriye rwose n’umutima mwiza, ko nta n’inda y’umujinya yigeze agumana. Yavuze ko icyo gihe urukundo rw’igihugu n’abaturage ari byo byari bishishikaje buri wese, umwanya yaba arimo uwo ariwo wose. Yongeraho ko icyo gihe buri wese yari inshuti y’undi kubera intego ikomeye yari ibahuje. Ni iki rero kibuza opposition ubu gutekereza nk’abarwanashyaka ba mbere ba repubulika? None se ni uko nta ntego ikomeye ibahuje? Intandaro y’amacakubiri akomeza guhanga opposition yagaragara nko gushyira inyungu bwite imbere z’inyungu y’igihugu n’abaturage. Iyo rero niyo ndwara ikomeye ibuza opposition kurenga umutaru. Dore ubu U Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge ruri mu gitugu! Icyo ni igisebo ku banyarwanda, cyane cyane abiyita abanyapolitiki. Imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu yagombye kuba impamvu yo kwisubiraho, abayoboye amashyaka bakisubiramo ubwabo bakarebera hamwe ikibuze kugira ngo ibintu bihinduke, bagafata icyemezo cyo gukorera mu bwumvikane babigiriye urukundo bafitiye igihugu cyababyaye.

 

Luc Benimigisha


Ngiyo isura y’Ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba mu Rwanda!

Ngiyo isura y'Ubutegetsi bw'igitugu n'iterabwoba mu Rwanda! rpfterrorisme

nk-uyu-mwana-arazira-iki-kokomukarukundo-esp%C3%A9rance-arazira-iki-urugomo-rw-abategetsi-rurenze-urugero

Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose. Ibyo Kagame akorera Ingabire Victoire abayobozi bo hasi nabo baba bafata isomo!

************************************

Mukaneza Clotilde :“Umugore utambariye ububyeyi, arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo”. Ian Niyikora.

mukarukundo-esp%C3%A9rance-arazira-iki-urugomo-rw-abategetsi-rurenze-urugero Mukarukundo Espérance arazira iki : Urugomo rw’abategetsi rurenze urugero !


Uku ni ko abanyarwanda bagenuye ikiranga umwari n’umutegarugori ubereye u Rwanda. Mu muco munyarwanda, umugore n’umubyeyi biratandukanye. Iyo tuvuze umubyeyi, tuba tuvuze agaciro umugore wese akomora ku kuba inganzo y’ubuzima. Hirya yo gutanga ubwo buzima, umubyeyi arangwa n’impuhwe, ubwizige n’umutuzo bituma mu muryango aba ikiramiro cya benshi, ndetse bigakosora amashagaga abagabo dukunda kugira muri byinshi. Ingaruka ya mbere y’ububyeyi, ni uko umubyeyi iyo ava akagera ari nyina wa bose. Umunyarwanda warezwe, iyo abonye umubyeyi, kabone n’aho yaba atanamugwa mu ntege, aragira ati tambuka rugori rwera, ungana mama. Ingaruka ya kabiri ni uko ububyeyi butagirwa n’uwabyaye gusa. Burya n’umwari w’umutima, cyangwa umubyeyi w’ingumba, iyo yuje ububyeyi mu mutima no mu mico, tumuherereza ku ruhimbi, tukamunganya uwatubyaye.

 

1.Umugore utambariye ububyeyi ntakayobore mu Rwanda.

 

Kuri uyu wa mbere, tariki 21, ishyano ryaguye mu karere ka Ngororero, riririrwa none riraraye. Ejo rizaramuka kuko ariko bigenda mu gahugu katagira mukuru. Muti bite. Hatawe muri yombi umubyeyi witwa Mukarukundo Chantal azira ko yahaye ikibondo cye umugiraneza kuko we nta mikoro yo kurera uwo mwana afite. Uyu yatangarije ubuyobozi ko nta mikoro, akaba ari yo mpamvu yitandukanyije n’ikibondo cye atacyanze.Dore amagambo yabivuzemo ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa igihe.com :

 

Mu by’ukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice ni gahunda y’Imana yashatse ko abaho; ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta n’umwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, n’ubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinzira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera ».

 

Ibi birababaje, ariko ibyakurikiyeho birushijeho gutera agahinda. Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, umugore utambariye ububyeyi, Mukaneza Clotilde yasanze umuti w’ikibazo ari akunzegurutsa uyu mubyeyi mu isoko rya Ngororero aboshye n’amapingu, bamukomera, ndetse ab’imigirigiri bagacishaho imigeri n’inshyi. Ababibonye, n’ababona amafoto ye asohoka mu binyamakuru murebe uko asa ku ntugu no mu bitugu. N’uko yakurunzwe mu mukungugu. Ngicyo igisubizo cy’ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero. Ngiyo imihigo yo guteza akarere imbere, ngiyo imiyoborere isesuye twabwiwe.

 

2.Hagati ya Mukarukundo Chantal na vice mayor Mukaneza Clotilde, ni nde utambariye ububyeyi, ni nde ukwiye induru?

 

Nta washima Mukarukundo kudashobora kurera uwo abyaye. Ariko burya ngo uburiye mu kwe ntako aba atagize, kandi nta wanga ibyiza, arabibura. Icyo yashimwa ni ukuba atarishe umwana cyangwa ngo amute nk’uko benshi babigenza. Ni umukene, ariko si umutindi ku mpuhwe n’ububyeyi. Ikibazo gisigaye ni vice mayor Clotilde Mukaneza. Ni ishyano i Rwanda, kubona umugore twakekagaho ububyeyi, ubyiruye, atinyuka gukora ibidakorwa i Rwanda. Gufata umubyeyi, n’aho yaba adashoboye kurera umwana abyaye, ukamuzengurutsa Ngororero yose, ushishikariza abaturage cyane cyane insoresore kumuhundagazaho ibitutsi, amacandwe n’imigeri n’ibindi birebire tutarondoye, bigaragaza ko uriya muyobozi yifitemo umurengwe urenze igipimo. Ese ye, iri tambagira rigamije fundarizing yo kumufasha kurera umwana? Ese rigamije kumuremamo ubushobozi? Ariko se itegeko riteganya ko umubyeyi udashoboye kurera ikibondo akubitirwa mu isoko ryatowe ryari? Genda Rwanda ugeze aharindimuka!

 

Akarere ka Ngororero ngo kabwiye uriya mubyeyi gusubirana umwana kakaziga uburyo yazafashwa. Iyo bamubwira bati “turagufashisha iki”, byari kuba intangiriro nziza. Naho “tuziga” na “tuzagufasha”, ni inzagihe itajya mu gifu ku mukene waburaye. Ibiri amambu, akarere na ko gasa n’akemeza ko adafite koko ubushobozi kuko umwana bamusubije umugiraneza wemeye kumurera.

 


mukarukundo-chantal-watanze-umwana-kubera-ubukene-ese-adoption-ntiyemewe-mu-rwanda Mukarukundo Chantal watanze umwana kubera ubukene: Ese adoption ntiyemewe mu Rwanda ?

3.Ese nta zindi nzira zari zihari zo gushakira ikibazo umuti?

 

Inzira ya mbere yari ukumenya uwo babyaranye, bakareba niba afite ubushobozi bwo gufasha Mukarukundo kurera umwana. Iki ni inshingano y’ubuyobozi gutegeka uwo mugabo kuzuza inshingano z’umubyeyi. Iki ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ntibwakitayeho kuko icyo bashinzwe atari ugushaka umuti w’ikibazo, ni ugucunaguza no kwandagaza ABAKENE. Ngiyo imihigo y’iterambere! Iyo inzira yo kumenya se w’umwana idatanga umuti, biri mu nshingano z’akarere gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe hategerejwe ko hashakwa umuti urambye. Akarere katabishoboye, hari abafatanyabikorwa bakwitabazwa, nka Caritas n’abandi, dore ko ako kareke kubatse ku kilometero kimwe cya Paruwasi Rususa y’abagatolika, kakaba gakikijwe na Paruwasi y’abapantekoti n’iya ba Anglikani. Iyo hataba himirijwe imbere guhinda, guhubuka no gutesha agaciro uyu mukene, inzira zari nyinshi zo gushakiramo umuti wihuta nyuma hakigwa uburyo ikibazo cyakemurwa mu nzira zirambye. Ubuyobozi bwa Ngororero ntibubikozwa.

 

Umwanzuro.

 

Niba FPR yamamaje ikanatoresha Mukaneza Clotilde ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero ari na yo yamutumye kwimiriza imbere intwaro y’agahotoro, yuje ubugome n’ubwenge buke, nimwambike umudende acanye uruti.

Ubwo byaba bivuga ko aho ibihe bigeze, politiki rusange  y’igihugu ari uguhata ABAKENE ( 80% y’abaturarwanda !) ikiboko, inshyi n’imigeri kandi icyabahejeje mu butindi kigaragara: abategetsi batitaye ku bibazo by’abaturage !

Niba atari uko bimeze, nimusabe Mukaneza Clotilde gusezera no gusaba imbabazi abategarugori kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.

Niba atari uko bimeze, nimusabe gusezera no gusaba imbabazi abategarugori kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.

 

Older Posts

Ibimenyetso by’ibihe byose biragaragaza ko igihe kigeze ngo FPR isezererwe!

Turusheho kunoza imyagaragambyo yacu: We shall overcome mu kinyarwanda cy’amanota!

Bimaze kugaragarira abanyarwanda ko politiki y’ubuhinzi yashyizweho yicisha abaturage inzara!

UMURAGE WA DR MARITINI LUTHER KING, Jr.(L.Munyakazi)

Kagame na Museveni ngo inzara yari ibiciye muri South Africa Imana ikinga ukuboko!

Abafransa ngo nibo baba barahanuye indege, hanyuma RPF irabyigamba yirarira bituma igihugu gikwira imiborogo!

UKURI NTIGUKUKA : INDEGE YA PEREZIDA HABYARIMANA YAHANUWE KU ITEGEKO RYA PAUL KAGAME. Zelote Mahoro.(Leprophete.fr)

repaulds |
regardouvrier |
tawfikkanzari |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | justiceaurwanda4
| cgteiffagenergieraa
| leahan158